Hari byinshi byakorwa Huye ikarushaho gutera imbere-Meya Muzuka

Hari byinshi byakorwa Huye ikarushaho gutera imbere-Meya Muzuka

Iriya nyubako y’isoko (iburyo), yashobotse kubera ubufatanye bw’abibumbiye muri koperative Ingenzi

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, avuga ko hari byinshi byakorwa mu Karere ka Huye kugira ngo karusheho gutera imbere, bityo kagakomeza kuba umujyi wa kabiri ukomeye mu gihugu, nyuma ya Kigali. Ibi yabigaragarije abashobora kugira uruhare mu gutuma ishoramari muri aka karere rishoboka, kuwa gatatu tariki ya 28/5/2014.

Kuba hari byinshi byakorwa Huye ikarushaho gutera imbere, Meya Muzuka abivuga ashingiye ku byo twakwita amahirwe (opportunities) byafatirwaho: ikawa ya Maraba, avoka zihera, ibishanga ndetse n’amashyamba tutibagiwe ikibuga cy’indege gihari, ibisi bya Huye, n’ibindi abashoramari bashobora guheraho bakiteza imbere kandi bagatanga n’akazi.

Hari byinshi byakorwa Huye ikarushaho gutera imbere-Meya Muzuka

Ikawa ishobora gushorwamo imari mu buryo bwinshi

Ku bijyanye n’ikawa ya Maraba, uyu muyobozi avuga ko kuba izwi ku rwego mpuzamahanga byatumye bashishikariza abaturage bo mu gace yeramo aha akaba ari mu mirenge ya Kigoma, Maraba, Huye, Simbi na Mbazi. Ubu yamaze guterwa kuri hegitari zisaga 2100.

Mayor ati “kuki hatabaho abashoramari bakorana n’abahinzi bayo kuva iri mu murima kuzagera itunganyijwe, bityo igihugu cyacu kikazajya kijyana hanze ikawa yamaze gukarangwa atari bya bindi tuhajyana igikeneye gutunganywa?”

Ngo impamvu yo gushishikariza abashoramari gukorana n’abahinzi b’ikawa kuva ikiri mu murima, “ni ukubera ko uko yafashwe ikiri mu murima bigira ingaruka ku buryohe bwayo.” Ku bijyanye n’icyifuzo cy’uko yajya itunganyirizwa mu Rwanda, ni ukugira ngo n’abayihinga bajye bayinywa. Ati “ni n’uburyo bwo kuyongerera agaciro.

Yunzemo ati “kuki tutagira aho kunywera ikawa hazwi, bityo uyishatse akamenya aho ayisanga? Bourbon Coffee ni yo ijya igaragaza ikawa n’aho ikomoka, hanyuma ugiye kuyinywa agahitamo iyo ashaka. Kuki twebwe muri hoteli zacu tutabikora, ngo tumenye ko tunyoye ikawa ya Maraba cyangwa iy’ahandi hantu mu gihugu?”

Hari byinshi byakorwa Huye ikarushaho gutera imbere-Meya Muzuka

I Huye hari ibishanga byinshi byahingwamo umuceri

Ku bijyanye n’ibishanga, uyu muyobozi avuga ko akarere ayobora karimo byinshi bishobora guhingwamo umuceri watunganywa neza ukaribwa n’abaturage ndetse bakanasagurira amasoko. Amashyamba ari muri aka karere na yo ngo yagira akamaro gakomeye mu buvumvu, akaba ari yo mpamvu ashishikariza abantu kubushoramo imari.

Na none, ngo kuba aka karere keramo avoka byakabaye amahirwe yo gutuma hashingwa uruganda rukora amavuta mu mbuto z’iki gihingwa. Ngo hari miriyoni 80 zigiye gushorwa mu gutunganya ingemwe zacyo, ku buryo mu myaka ibiri iri imbere zizaba zatangiye kwera.  Ati “hakenewe abazashora imari muri iki gikorwa.”Mu karere ka Huye hari ibisi bya Huye bizwi mu mateka y’u Rwanda. Meya Muzuka ashishikariza ababyifuza gushaka uburyo habyazwa amafaranga bakesha ba mukererungendo. Umwe mu banyehuye na we ati “ko ba mukerarugendo bakunda kugenda ku magare, kuki tutatunganya uriya musozi maze ukazajya winjiriza Abanyarwanda inoti?”

Na none ku bijyanye n’ubukerarugendo, ngo Arboretum iri ku ishami rya kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye ndetse n’umusozi wa Kinyamakara abantu benshi baza gusengeraho bishobora gutunganywa kandi bigatanga umusaruro ugaragara mu bijyanye n’amafaranga ndetse n’akazi.

Ikibuga cy’indege kiri i Huye na cyo ngo gishobora kubyazwa umusaruro : “kuki hataba indege itwara abantu? Abarimu ba kaminuza bashobora kuyifashisha. Abacuruzi bacu bakomeye bajya i Kigali batwitse ibihumbi bigera kuri 40 bya essence, mu gihe kinini. Nyamara indege ihari, hari igihe ayo mafaranga bayatanga kandi bakagera aho bajya mu gihe gitoya!”

Meya Muzuka kandi ati “kuki abantu batashora imari mu buhinzi bw’ibihumyo, ko hari amahoteri ashobora kubigura, biti ihi se bikaba byatunganywa ifu yabyo ikoherezwa mu mahanga? Kuki abantu batakorora? Hanyuma hagashyirwaho amabagiro ya kijyambere?”

Ku bijyanye n’ubucuruzi busanzwe, uyu muyobozi ati “amashuri ari mu mujyi wacu ni menshi. Ese ibyo abanyeshuri n’abarezi bakenera byose tubasha kubibabonera? Aho ntibajya kubishakira ahandi?”

Na none, ngo kuba Huye ishobora kugerwaho mu buryo bworoshye n’abaturutse mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Gisagara, Nyanza, Nyamasheke ndetse na Rusizi, yemwe n’abavuye i Burundi, ngo yakagombye kuba ihuriro ry’abarangura ibicuruzwa.

Meya Muzuka ati “kuki abacuruzi bacu bajya kurangura i Muhanga, kandi ahubwo abantu bose bari bakwiye kuza kurangura iuwacu?”

Uyu muyobozi ngo anasanga n’ubwo bitoroshye ko abantu ku giti cyabo bagira icyo bageraho gifatika, byaba byiza bagiye begeranya ubushobozi kuko ari bwo babibasha. Ngo ingero zifatika zirahari i Huye: isoko ryubatswe na koperative Ingenzi ndetse n’iry’Abisunganye ba Huye.”

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment